Ese igihano gisubitse SHEMA Ngoga Fabrice yakatiwe cyamubuza gukomeza kuyobora FERWAFA?
Isesengura ry’Umunyamategeko MUNYANDINDA J. Bosco, ukorera muri LEX Chambers (0788383936) Kuwa kabiri tariki ya 22 Nzeri 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye SHEMA Ngoga Fabrice, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), igifungo cy’amezi atandatu gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, rumuca n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu (RWF 3,000,000). Icyemezo cyafashwe nyuma y’uko urukiko rwemeje […]
***Isesengura ry’Umunyamategeko MUNYANDINDA J. Bosco, ukorera muri LEX Chambers (0788383936) ***
Kuwa kabiri tariki ya 22 Nzeri 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye SHEMA Ngoga Fabrice, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), igifungo cy’amezi atandatu gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, rumuca n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu (RWF 3,000,000). Icyemezo cyafashwe nyuma y’uko urukiko rwemeje amasezerano y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha yagiranye n’Ubushinjacyaha.
Nyuma yo kurekurwa hari ikindi kibazo abantu bakomeje kwibaza: “ese icyemezo cy’urukiko cyamubuza gukomeza kuyobora FERWAFA?” Kugisubiza birasaba gutandukanya isubikagihano, ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, ubujurire, icyemezo ndangabihano n’inzira yo gukuraho umuyobozi watowe.
Ibyaha yemeye n’igihano yakatiwe
Amakuru yatangajwe avuga ko Shema yemeye ibyaha byo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Ibyo byaha byaturutse ku masezerano y’ubucuruzi sosiyete ye, Africa Medical Supplier, yari yaragiranye na BZL International General Trading LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Bivugwa ko yishyuye amafaranga angana n’ibihumbi 600 by’Amadolari ya Amerika ahwanye n’ari kuri sheki yari yaratanze; nyuma agirana amasezerano n’Ubushinjacyaha, bemeranya ku gihano cy’igifungo cy’amezi atandatu gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni 3Frw. Urukiko rwemeje ayo masezerano, ahita arekurwa.
Gusa, kuba yararekuwe ntibisobanuye ko yagizwe umwere; ahubwo bishingiye ku kuba igihano cy’igifungo cyarasubitswe, ntihabeho ko akirangiriza mu igororero.
Ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha “Plea bargaining”
“Plea bargaining” mu Rwanda iteganywa n’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, risaba umucamanza kwita ku masezerano yo kwemera icyaha mu gufata icyemezo ku ifungwa ry’agateganyo. Uburyo ayo masezerano akorwa, asuzumwa kandi akemezwa n’Urukiko busobanurwa mu Mabwiriza ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga nk’inzira uregwa yemera icyaha, agahabwa ingurane yo kugabanyirizwa umubare w’ibyaha akurikiranyweho cyangwa isezerano ry’Ubushinjacyaha ryo kutamusabira igihano gisumba ibindi biteganywa n’itegeko.
Amasezerano agomba kugaragaza igihano Ubushinjacyaha bwiyemeje gusabira uregwa, uburyo kizashyirwa mu bikorwa n’uko uwakorewe icyaha azishyurwa, igihe ibyo biri mu masezerano. Niba harimo indishyi cyangwa gusubiza iby’uwakorewe icyaha, uwakorewe icyaha cyangwa umuhagarariye agomba gushyira umukono ku masezerano.
Rero, “Plea bargaining” si imbabazi kandi si iseswa ry’ikurikiranacyaha; ni uburyo bwihutisha urubanza, ariko bukarangira uregwa yemeye icyaha kandi urukiko rukemeza niba amasezerano yubahirije amategeko n’uburenganzira bwe.
Uruhare rw’urukiko mu kwemeza amasezerano
Amabwiriza ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ateganya ko ubwumvikane bushobora gutangizwa aho urubanza rwaba rugeze hose, ku rubanza urwo ari rwo rwose, igihe urukiko rutarafata icyemezo. Iyo bishoboka, Umushinjacyaha agomba gutangiza ibiganiro hakiri kare.
Nyamara, urukiko ntiruhita rwemeza ibyo uregwa n’Ubushinjacyaha bumvikanyeho. Rubanza kugenzura ko uregwa yumvise ibyo yemera, ko yaretse uburenganzira bwo kuburana mu buryo busanzwe abizi neza, kandi ko yemeye icyaha nta gahato, iterabwoba cyangwa uburiganya. Rugenzura kandi ko amasezerano yubahirije amategeko n’uburenganzira bw’uwakorewe icyaha.
Urukiko rushobora kwemera cyangwa kwanga amasezerano, ariko ntirushobora kuyahindura ku bushake bwarwo. Iyo ruyanze, uregwa ashobora kwisubiraho ku kwemera icyaha akaburana mu buryo busanzwe, cyangwa akemera impinduka urukiko rwerekanye ko zikenewe maze bigashyirwa mu masezerano.
Ku rubanza rwa Shema, amakuru avuga ko urukiko rwemeje amasezerano. Ibyo bituma ukwemera icyaha kutaguma gusa mu biganiro by’ibanga hagati ye n’Ubushinjacyaha; ahubwo kuba amasezerano yemejwe n’urukiko, biyaha agaciro kemewe n’amategeko.
Kujuririra icyemezo cya “plea bargaining”
Kuba icyemezo cyarafashwe n’urukiko rwo ku rwego rwa mbere ntibisobanuye buri gihe ko kigomba kujuririrwa mu buryo busanzwe. Amabwiriza ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko icyemezo cy’urukiko ku masezerano y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha kitajuririrwa. Yongeraho ko amasezerano aba abaye itegeko ku mpande zombi kuva urukiko ruyemeje.
Icyakora, kutajuririrwa ntibivuze ko nta buryo na bumwe buhari bwo gukosora inenge ziramutse zigaragajwe. Uregwa ashobora gusaba urukiko gusubiramo icyemezo rwafashe mu gihe inzira yo kugera ku masezerano yaranzwe n’amakosa cyangwa kutubahiriza uburenganzira bwe ku butabera buboneye. Impamvu zishobora gushingirwaho zirimo kutamenyeshwa uko bikwiye, agahato, ibikangisho, ubushobozi buke bwo mu mutwe cyangwa kuba ukwemera amasezerano kwaragezweho hakoreshejwe uburiganya.
Bityo, kuvuga gusa ko urubanza rwa Shema ‘rutaraba ndakuka kuko rwaciwe ku rwego rwa mbere’ ntibihagije. Hagomba kubanza kugenzurwa niba koko icyemezo cyarafashwe mu buryo buteganywa n’Itegeko n’Amabwiriza, niba nta busabe bwo kugisubiramo bwatanzwe, n’ingaruka ubwo busabe bwagira. Mu gihe nta busabe bwemewe bwo kugisubiramo buhari, amategeko agaragaza ko icyemezo cyemeza amasezerano kitajuririrwa mu buryo busanzwe.
Ibijyanye n’igihano gisubitse
Igihano gisubitse ni igihano urukiko ruba rwatanze, ariko rugasubika irangizwa ryacyo ryose cyangwa igice cyacyo mu gihe cyagenwe.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, ryemerera urukiko gusubika irangizwa ry’igihano cyose cyangwa igice cyacyo iyo ibisabwa n’amategeko byujujwe.
Isubikagihano ntirihanagura ukwemera icyaha cyangwa icyemezo cy’urukiko. Risubika gusa irangizwa ry’igihano. Ni yo mpamvu kuba Shema atarajyanwe kurangiriza amezi atandatu mu igororero bidasobanura ko atahamijwe icyaha.
Itegeko riteganya ko ibihano byose byatanzwe n’inkiko kandi byabaye ndakuka byandikwa ku rutonde ndangabihano rwabigenewe, ari rwo criminal record.
Mu rubanza rusanzwe, hagenzurwa niba igihe cyo kujurira cyararangiye cyangwa niba inzira z’ubujurire zararangiye. Ariko mu rubanza rushingiye kuri plea bargaining, hiyongeraho umwihariko w’uko icyemezo cyemeza amasezerano kitajuririrwa mu buryo busanzwe kandi amasezerano agahita aba itegeko ku mpande kuva yemejwe n’urukiko.
Nubwo bimeze bityo, mbere yo kwemeza ko igihano cyamaze kwandikwa cyangwa kigomba kwandikwa ku rutonde ndangabihano, hakwiye kurebwa kopi y’urubanza, itariki rwasomeweho, niba nta busabe bwo kurusubiramo bwabaye n’icyemezo cy’urwego rubika inyandiko ndangabihano. Inkuru y’itangazamakuru ntisimbura izo nyandiko.
Amategeko Shingiro ya FERWAFA
Ibijyanye no gusuzuma ubushobozi bwo gukomeza kuyobora FERWAFA byasuzumwa hisunzwe amategeko shingiro y’iryo shyirahamwe yemejwe n’Inteko Rusange ku wa 3 Gicurasi 2025.
Ingingo ya 39 yayo iteganya ko abakandida muri Komite Nyobozi bagomba kugenzurwa ubunyangamugayo mbere yo gutorwa cyangwa kongera gutorwa. Mu bisabwa harimo ubwenegihugu n’aho umuntu atuye, imyaka, amashuri, uburambe mu mupira w’amaguru, kutagira inyungu zibangamira iza FERWAFA no kugira icyemezo cy’uko atahamijwe icyaha n’urukiko “clean criminal record”.
Ayo mategeko shingiro ateganya kandi ko igenzura ry’ubunyangamugayo rikorwa na Komite ishinzwe igenzura ry’ubunyangamugayo, Integrity Review Committee. Amabwiriza y’amatora ya FERWAFA na yo agaragaza ko umukandida muri Komite Nyobozi atagomba kuba yarahamwe n’icyaha.
Ibi byerekana ko ikibazo kitagomba gushingira gusa ku kuba igihano ari icy’amezi atandatu. Ikibazo gikomeye ni ukumenya niba icyemezo cy’urukiko kigira ingaruka ku cyemezo cy’uko atahamijwe icyaha n’urukiko no ku bunyangamugayo busabwa umuyobozi wa FERWAFA.
Kugumana cyangwa gutakaza umwanya wa Perezida wa FERWAFA
Nubwo plea bargaining yemejwe n’urukiko ifite ingaruka zikomeye, ntibihita bisobanura ko umwanya wa Perezida wa FERWAFA yawutakaje mu gihe nta kindi cyemezo kiratangazwa.
Ingingo ya 36 y’Amategeko Shingiro ya FERWAFA iha Inteko Rusange ububasha bwo gutora no gukuraho abagize Komite Nyobozi. Bityo, n’ubwo icyemezo cy’urukiko cyaba ishingiro ryo gusuzuma niba hari ibyo atacyujuje mu bisabwa, gukurwaho kwe bigomba gukorwa n’urwego rubifitiye ububasha kandi hakurikijwe inzira iboneye.
Ntibikwiye rero kwemeza ko yahise atakaza umwanya, ariko na none ntibikwiye gufata ikibazo nk’aho nta ngaruka gifite. Ukwemera icyaha, kwemezwa kw’amasezerano n’urukiko n’imiterere y’ibyaha bivugwa bishobora kugira ingaruka ku cyizere n’ubunyangamugayo bisabwa umuyobozi w’urwego rukorana na FIFA, CAF, abanyamuryango n’abaterankunga.
Aho gushingira gusa ku makuru yo mu bitangazamakuru, abantu bakwiye gutegereza FERWAFA igasubiza ibibazo bibaza ishingiye ku mategeko; nyuma yo kubona kopi yemewe y’urubanza n’amasezerano y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha; kugenzura niba hari ubusabe bwo gusubiramo icyemezo bwatanzwe; gusuzuma icyemezo ndangabihano n’ingaruka zacyo ku bunyangamugayo busabwa uhabwa inshingano za Perezida wa FERWAFA; kumva icyo Shema abitekerezaho; no gufata icyemezo gisobanutse, gifite impamvu kandi gishingiye ku mategeko.
Umusozo
Plea bargaining Shema Ngoga Fabrice yakoresheje ntabwo ari uburyo bwo kumugira umwere. Ni amasezerano ashingiye ku kwemera icyaha, akaba yaragize agaciro kemewe n’amategeko igihe urukiko rwayemezaga.
Ikindi cy’ingenzi ni uko icyemezo cy’urukiko cyemeza ayo masezerano kitajuririrwa mu buryo busanzwe. Kuba cyarafashwe n’urukiko rwo ku rwego rwa mbere, ubwabyo, ntibihagije kugira ngo hemezwe ko kitaraba ndakuka. Icyakora, gishobora gusabirwa gusubirwamo mu rukiko rumwe ku mpamvu zihariye zijyanye n’amakosa yabaye mu nzira cyangwa kutubahirizwa k’uburenganzira bw’uregwa.
Ku buyobozi bwa FERWAFA, Shema ntabwo ahita atakaza umwanya nta cyemezo cy’urwego rubifitiye ububasha gifashwe. Ariko ukwemera icyaha no kwemezwa kw’amasezerano n’urukiko biratanga ishingiro rikomeye ryo kuba hasuzumwa niba agikomeje kuzuza ibisabwa.
Igisubizo cy’amategeko rero si ukuvuga ko yahise ava ku mwanya cyangwa ko nta kibazo gihari. Igikwiye ni uko FERWAFA ibona inyandiko z’urubanza, ikagenzura agaciro k’icyemezo, ikumva Shema, hanyuma urwego rubifitiye ububasha rugafata umwanzuro usobanutse ku gukomeza, guhagarikwa cyangwa gukurwaho kwe.
Icyitonderwa: Iyi nkuru ni isesengura rusange ry’amategeko. Kopi y’urubanza, amasezerano y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha n’inyandiko yemewe igaragaza uko icyemezo gihagaze ni byo byashingirwaho mu gutanga umwanzuro wihariye ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA.
Follow the story
About this article
- Length
- 1,322 words · 7 min read
- Published
- September 23, 2026
- Byline
- UMUSEKE
- Source
- Umuseke