Amavubi y’’Abagore yahamagaye abitegura Éthiopie
Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore [She-Amavubi], Casa Mbungo André, yahamagaye abakinnyi 29 mu mwiherero wo kwitegura Éthiopie mu gushaka itike yo kuzakina Imikino Olempike izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2028. Ni urutonde rwashyizwe hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026 biciye ku mbuga nkoranyambaga ariko […]
AI summary
Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore [She-Amavubi], Casa Mbungo André, yahamagaye abakinnyi 29 mu mwiherero wo kwitegura Éthiopie mu gushaka itike yo kuzakina Imikino Olempike izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2028.
Ni urutonde rwashyizwe hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026 biciye ku mbuga nkoranyambaga ariko amakipe afite abakinnyi bahamagawe yari yabanje kumenyeshwa.
Mbungo yahamagaye urutonde rugaragaraho abakinnyi 29 bagombga gutangira umwiherero utegura uyu mukino wa Éthiopie uzabera i Kigali ku wa 7 Ukwakira 2026 kuri Kigali Pelé Stadium Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba.
Hariho abakinnyi 12 ba Rayon Sports WFC, batatu ba APR WFC, batatu ba Police WFC, batanu ba Indahangarwa WFC.
Harimo kandi abakinnyi batatu bakina hanze y’u Rwanda barimo Mutuyemariya Florentine ukinira FC Ujeco yo muri Djibouti, Mukagatete Emelyne [Luvumbu] ukinira EM Feminas Soliss Fuesalida yo muri Espagne na Usanase Zawadi ukinira Haymana Spor Kulübü yo muri Turquie.
Abandi bahamagawe ni Ishimwe Darlène ukinira Forever Girls WFC, Ramuzi Belyse wa ES Mutunda WFC na Nyirabatoni Diane wa Bugesera WFC.
Urutonde rw’abakinnyi bose bahamagawe Luvumbu yahamagawe She-Amavubi izahura na Éthiopie mu gushaka itike y’imikino Olempike izaba mu 2028
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 189 words · 1 min read
- Published
- September 22, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke