U Rwanda na Isirayeli byiyemeje guteza imbere inganda ndangamuco zishingiye ku ikoranabuhanga
U Rwanda na Isirayeli byiyemeje gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere inganda ndangamuco zishingiye ku ikoranabuhanga, hagamijwe kongerera ubushobozi abahanzi, kubafasha kwihangira imirimo no kubyaza umusaruro ibihangano byabo.
Ibi byagarutsweho ku wa 5 Ugushyingo 2026, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe guteza imbere inganda ndangamuco n’ikoranabuhanga, cyateguwe mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Muri iki cyumweru, abahanzi n’ibigo umunani byo mu Rwanda bahawe amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu guhanga udushya, kwihangira imirimo hifashishijwe ikoranabuhanga no kumenya amahirwe ari mu nganda ndangamuco zishingiye ku ikoranabuhanga, zizwi nka Creative Industries.
Nyuma y’amahugurwa, abitabiriye iki gikorwa bamuritse imishinga yabo, basobanura uruhare ishobora kugira mu guteza imbere sosiyete no guteza imbere urwego rw’ubuhanzi.
Mu mishinga yamuritswe, itatu yahize indi yahembwe amafaranga arimo ibihumbi 5.000 by’amadolari ku mwanya wa mbere, ibihumbi 3.000 ku wa kabiri n’ibihumbi 2.000 ku wa gatatu.
Veda Muvunyi wo mu Mujyi wa Kigali yavuze ko yishimiye kuba umushinga we na bagenzi be ujyanye n’umuziki waratoranyijwe mu yahize indi, ashimangira ko inkunga bahawe izabafasha kuwagura no kongera ibikorwa byabo.
Ati: “Aya mafaranga agiye kudufasha kongera ibikorwa byacu no gufasha abahanzi benshi bo mu Rwanda kujya babona amafaranga aturuka ku bihangano byabo.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Parfait Ishungure, yavuze ko ubu bufatanye bugaragaza ko umubano w’u Rwanda na Isirayeli utagarukira gusa mu bya dipolomasi, ahubwo unagera no mu zindi nzego zirimo ubuhanzi n’ikoranabuhanga.
Yasobanuye ko abahanzi n’abandi bakora mu nganda ndangamuco bahawe amahugurwa n’inkunga bazabifashisha mu kongera ubushobozi bwabo, guteza imbere urwo rwego no kuzamura abahanzi, ari na bo bagenerwabikorwa ba nyuma.
Ati: “Ni no kugira ngo nk’igihugu, tubashe guha urubyiruko rwinshi, cyane cyane abakora ibihangano n’ibikorwa bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga (content creators), akazi, bityo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu muri rusange.”
Ambasaderi wa Isirayeli mu Rwanda, Einat Weiss, yavuze ko igihugu cye kizakomeza gushyigikira urubyiruko rw’Abanyarwanda mu rwego rwo kubafasha guteza imbere impano zabo no kwagura imishinga yabo.
Ati: “U Rwanda ni igihugu gifite ubushobozi budasanzwe n’urubyiruko rwinshi rufite impano. Abazagera ku ntego zabo bazabera abandi urugero rwiza.”
Yavuze ko bifuza gukomeza iyi gahunda no mu mwaka utaha, kugira ngo bazasuzume umusaruro izaba yaratanze.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Urugaga rw’Abikorera mu Ikoranabuhanga (ICT Chamber) na Ambasade ya Isirayeli mu Rwanda, ivuga ko izakomeza gushyigikira ibikorwa byo kongerera ubumenyi abahanzi n’abandi bakora mu nganda ndangamuco.
Ubu bufatanye bugamije kubafasha kunoza ibyo bakora, gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga no kumenyekanisha ibihangano byabo, ndetse no kubibyaza umusaruro ubateza imbere.
Umushinga wa Dajah M.G ni wo wegukanye umwanya wa mbere Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Parfait Ishungure Ambasaderi wa Isirayeli mu Rwanda, Einat Weiss
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 429 words · 2 min read
- Published
- November 6, 2026
- Byline
- NDEKEZI Johnson
- Source
- Umuseke