Inyeshyamba za FRN ziyobowe na Kabila zafashe Bunyakiri
Inkuru ikomeye mu mirwano ikomeje kubera muri Kivu y’Amajyepfo ishyamiranyije inyeshyamba za FRN ziyobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo imyaka 18, n’ingabo za Leta, FARDC n’abazishyigikiye, ni ifatwa ry’agace ka Bunyakiri kari muri Teritwari ya Kalehe.
Abaturage bagaragaye baririmba, abandi batanga ‘karibu’ ku nyeshyamba, abandi bafata amafoto.
Nyuma yo kugera i Bunyakiri ku wa Gatandatu, inyeshyamba za FRN zakomeje imbere mu bilometero 5 mu gace kitwa Kambale.
Imirwano ikaze yatangiye ku wa ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, inyeshyamba za FRN n’ingabo za Leta, FARDC zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo, barwaniye mu bice bya Katasomwa na Kalonge ku muhanda mukuru wa RN3 uhuza Chivanga na Bunyakiri, unyura muri Pariki y’Igihugu ya Kahuzi-Biega.
Muri iyo mirwano inyeshyamba zirukanye ingabo za FARDC na Wazalendo mu gace ka Bitale (muri groupement ya Bitale, chefferie ya Buloho, teritwari ya Kalehe).
Mu masaha y’umugoroba, ku wa Gatanu inyeshyamba zafashe Kalonge, iherereye muri teritwari ya Kalehe.
Inyeshyamba za FRN zitarwanye zinjiye mu gace ka Bunyakiri, zisanga ingabo za Leta na Wazalendo bamaze kuhava nk’uko abaturage bagiye babivuga mu mashusho bafashe.
Bunyakiri ni agace k’ingenzi mu mirwano imaze iminsi iba, inyeshyamba zishobora gufungura inzira zerekeza i Shabunda, Kindu na Walikale zifashishije ako gace.
Aka gace ka Bunyakiri gatuwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi 240 bakaba biganjemo abo mu bwoko bw’Abatembo.
Gufata Bunyakiri bishobora guha inyeshyamba imbaraga zo gufunga inzira zinyuramo ibikoresho by’ingabo za Congo, FARDC na Wazalendo ziri muri teritwari ya Kalehe, no kugenzura neza ikibuga cy’indege cyo muri ako gace ingabo za leta zakoreshaga hifashishijwe ingendo za kajugujugu.
Bunyakiri ni agace k’ubucuruzi kandi hacukurwa amabuye y’agaciro ya zahabu. Iryo sesengurwa ryakozwe n’urubuga Tazama info DRC rukurikiranira hafi imirwano ibera mu burasirazuba bwa Congo.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 280 words · 1 min read
- Published
- November 9, 2026
- Byline
- Ange Eric Hatangimana
- Source
- Umuseke