Umunyeshuri yatwawe n’amazi ya ruhurura
Rusizi: Mu mudugudu wa Kabeza akagari ka Gihundwe umurenge wa Kamembe, umwana wigaga mu mwaka wa Gatatu w’amshuri abanza, muri GS Islamic Kamembe yatwawe na ruhurura ahita apfa.
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko uyu mwana witwa Dick Okeni w’imyaka 11 y’amavuko, ubwo yiteguraga kujya ku ishuri saa sita (12h00) yagiye gukarabira mu muvu, imvura imaze kugwa, amazi yari menshi aramutwara aza kumuhitana.
Ibi byago byabaye ku wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2026.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe bwahamirije UMUSEKE ko ibi byago byabaye, ko ku bufatanye n’abaturage umurambo w’umwana watoraguwe muri ruhurura.
Rwango Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe ati “Nka saa sita hari inkuru mbi yatugezeho imvura nyinshi ihise, baduhaye amakuru ko ko hari umwana witeguraga kujya ku ishuri yakandagiye mu mazi ya ruhurura, ahita amutwara, umurambo uza gutoragurwa mu mazi.”
Umunyamabanga w’umurenge wa Kamembe, yihanganishije umuryango wabuze umwana, asaba ababyeyi kuba hafi y’abana, yibutsa n’abakuru kwitwararika cyane mu gihe cy’imvura ishobora gutera ibyago byinshi nk’uko iteganyagihe rihora ribigaragaza.
Ati “Icyo dusaba abaturage ni ukwihangana cyane cyane umuryango wabuze umwana. Turanagira ababyeyi inama yo kuba hafi y’abana, n’abakuru bakitwararika mu gihe cy’imvura nk’uko iteganyagihe ryakomeje kuyigaragaza.”
Uurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe gukora isuzuma.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI
Follow the story
About this article
- Length
- 201 words · 1 min read
- Published
- October 22, 2026
- Byline
- UMUSEKE
- Source
- Umuseke