Espagne: Umukinnyi yapfiriye mu kibuga
Rutahizamu wa CD Tenerife yo muri Espagne, Jesús de Miguel yapfuye afite imyaka 30, umunsi umwe nyuma yo kugongana n’umunyezamu w’ikipe bari bahanganye mu mukino, umutima we ugahagarara.
Urupfu rw’uyu mukinnyi, rwatangajwe naTenerife kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko yari yajyanywe mu bitaro avuye mu mukino wahuje iyo kipe na FC Andorra ku wa 2 Ugushyingo, muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Espagne.
Iyi mpanuka yabaye ku munota wa karindwi w’inyongera ku minota 90 isanzwe y’umukino.
De Miguel yagonganye n’umunyezamu, Jesús Owono, wari wasohotse mu rubuga rwe agiye gukuraho umupira muremure wazaga ugana mu izamu rye.
Ivi ry’uwo munyezamu ni ryo ryakubise De Miguel mu gituza, ahita agwa mu kibuga. Abakinnyi b’impande zombi bahamagaye abaganga kugira ngo bamufashe, mu gihe Owono yahawe ikarita itukura.
Abaganga bamwitayeho mu kibuga mu gihe kirenga iminota itanu, nyuma ajyanwa mu bitaro n’imbangukiragutabara.
Mu itangazo ry’urupfu rwe, Tenerife yagaragaje agahinda gakomeye, ivuga ko nta magambo yabasha guhumuriza abayigize muri ibyo bihe.
Iyi kipe yagaragaje ko yifatanyije n’umuryango wa De Miguel n’abamukundaga bose.
Urupfu rwe rwatumye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne, RFEF, risubika imikino yari iteganyijwe ku wa 3 Ugushyingo, irimo iya Copa del Rey na Copa de la Reina.
Amakipe arimo FC Barcelona na Real Madrid yagaragaje ko yifatanyije mu kababaro n’umuryango wa De Miguel, bagenzi be na Tenerife.
De Miguel yavukiye i Madrid mu 1996. Yageze muri Tenerife avuye muri Castellón mbere y’umwaka w’imikino wa 2025/2026, atsinda ibitego 11 muri uwo mwaka.
De Miguel yapfuye nyuma yo kugongana n’umunyezamu w’indi kipe
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 250 words · 1 min read
- Published
- November 3, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke