Korali Urumuri yashyize hanze indirimbo nshya ‘Bisunike’ iri mu zigize umuzingo mushya
AI summary
Korali Urumuri imaze imyaka isaga 20 mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Bisunike’, iri mu zigize umuzingo wayo mushya w’indirimbo esheshatu witwa ‘Abirusha imbaraga’.
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bwa Live Recording, ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku mbaraga z’Imana n’uburyo ishobora gufasha umuntu gutsinda ibimugoye, ikamusunikira imbere mu gihe yumva afite ibimuremereye nk’imisozi iri mu nzira ye.
Korali Urumuri ivuga ko ‘Bisunike’ ari indirimbo ishobora gukora ku mutima wa buri wese, yaba uwamaze kubona ibisubizo by’amasengesho ye cyangwa ugitegereje kubona imbaraga z’Imana mu buzima bwe.
Ni ubutumwa iyi korali yifuza kugeza ku bantu benshi, isaba Abanyarwanda muri rusange n’abakunzi bayo by’umwihariko kuyumva no kuyisangiza abandi kugira ngo ikomeze gukwirakwiza ubutumwa bwiza ku Isi hose.
‘Bisunike’ ni imwe mu ndirimbo esheshatu zigize umuzingo mushya Chorale Urumuri yakoze mu 2026, iwita ‘Abirusha imbaraga’.
Uyu muzingo wakozwe mu buryo bugezweho bwa Live Recording, mu rwego rwo gukomeza kugeza ku bakunzi b’iyi korali ibihangano bifite ubutumwa bwubaka imitima kandi bigaruka ku mbaraga z’Imana mu buzima bw’abantu.
Iyi ndirimbo kandi ntireba gusa abamaze kubona ibisubizo by’ibyo basabye Imana, ahubwo inareba abacyitegereje, ikabibutsa gukomeza kugira ukwizera no gutegereza imbaraga zayo.
Amateka ya Korali Urumuri
Korali Urumuri yatangiye mu Mata 2002, ishingwa ku gitekerezo cy’abantu bane bakomokaga mu matorero atandukanye yo muri paruwasi imwe, bahurizaga ku cyifuzo cyo gukorera Imana binyuze mu ndirimbo.
Muri Kanama 2003, yatangiye kuririmba mu materaniro yo ku wa Gatanu, rimwe na rimwe igahabwa umwanya no mu materaniro yo ku Cyumweru.
Bitewe n’uko ibihangano byayo byakundwaga, muri Kanama 2004 hateranye inama yemeza ko iba korali yemewe, ishyirirwaho ubuyobozi. Icyo gihe yatangiye kuyoborwa na Ernestine Nyirabahizi.
Mu 2005 ni bwo yahawe izina rya Chorale Urumuri, ikomeza urugendo rwo kuririmba no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Mu rwego rwo gukomeza gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano, Chorale Urumuri yakoze indirimbo umunani z’amashusho mu 2018, iza ziyongera ku ndirimbo eshanu z’amajwi yakoze mu 2020.
Ibi bikorwa byari bigamije kugeza Ijambo ry’Imana ku bantu benshi, kubaka imitima yabo no kubafasha gukomeza kugira icyizere.
Uretse ibijyanye n’umuziki, iyi korali yanagize uruhare mu bikorwa by’ubufasha, by’umwihariko ifasha bamwe mu Banyarwanda batishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ubundi bufasha bugamije kunoza imibereho yabo.
Kuri ubu, Chorale Urumuri iyobowe na Nsengiyumva Philemon, ikaba imaze kugira umuryango mugari w’abantu barenga 150.
Iyi korali ivuga ko intego yayo atari ukwamamaza ubutumwa bwiza gusa, ahubwo ari no gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’abayigize n’Abanyarwanda muri rusange, binyuze mu bikorwa by’urukundo, inama n’ubufasha butandukanye.
Nyuma y’imyaka isaga 20 itangijwe n’abantu bane, Chorale Urumuri ikomeje urugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza bwa Kristo ku batuye Isi, ikoresheje indirimbo n’ibikorwa bigamije kubaka imibereho myiza y’abantu.
Umva hano indirimbo Bisunike
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 444 words · 2 min read
- Published
- November 6, 2026
- Byline
- NDEKEZI Johnson
- Source
- Umuseke