Rwamagana: Abaturage batunguwe n’urupfu rw’umugabo bikekwa yishwe n’abagizi ba nabi
Mu karere ka Rwamagana,humvikanye urupfu rw’umugabo witwa Usengimana Alphonse w’imyaka 39 bikekwa yishwe n’abagizi ba nabi batahise bamenyekana.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026, bibera mu Kagari ka Bujyujyu muri uyu Murenge wa Muyumbu ahazwi nko ku ivi.
Abaturage babwiye Radio/TV1 ko batunguwe n’ibyabaye ngo kuko babanje kumva umugore usanzwe ucuruza isombe, utabaza ko yibwe nyuma bakaza kubona uwo mugabo hafi y’urugo rwe yapfuye kandi agaragaza ko yishwe atemwe.
Umwe ati “Yatatse amaze gutema uyu mugabo kuko amaraso ari kuva iwe ku muryango.”
Uyu mubyeyi Nyirahimana Jeannine abaturage bashyira mu majwi ko yaba afite uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo yasanganywe umuhoro avuga ko yakoreshaga mu gutema ibinono by’inka.
Umwe ati “Hari umuhoro bahasanze nawe uriho amaraso kuko uwo mugore yasyaga isombe akayicuruza, aravuga ngo uwo muhoro yawutemesheje ibinono.”
Aba baturage basaba ko umuntu wese wagize uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo yakurikiranywa mu butabera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu,Muhamya Aman,avuga ko iperereza ryatangiye.
Ati “Umugabo witwa Usengimana Alphonse nkuko byagaragaye, ubona ko yishwe, yiciwe kuri ruriya rugo rwa Nyirahabimana Jeannine ariko abamwishe ntabwo turabamenya,RIB ikomeje gukora iperereza.”
Akomeza ati “ Uretse uriya mudamu umurambo wagaragaye muri metero ebyiri uvuye ku rugo rwe,niwe wenyine watangiye kubazwa.”
Gitifu Muhamya asaba abaturage gutanga amakuru hakiri kare kandi bakicungira umutekano.
Ati “ Tukaba dusaba abaturage batuye muri uyu Mudugudu ko baharanira ko umudugudu wabo waba utarangwamo icyaha.”
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 248 words · 1 min read
- Published
- October 6, 2026
- Byline
- TUYISHIMIRE RAYMOND
- Source
- Umuseke