Muhanga: Abikorera bahawe ubumenyi bw’ibanze bwo kuzimya umuriro
Ishami rya Polisi rishinzwe gukumira no kurwanya inkongi ryabaye abikorera ubumenyi bw’ibanze buzabafasha kuzimya umuriro bakoresheje ibyo bafite.
Igikorwa cyo kwigisha bamwe mu bikorera bo mu Mujyi wa Muhanga, cyabanjirijwe no gusura ibikorwaremezo byifashishwa mu kuzimya inkongi.
Polisi yabwiye abikorera ko kuzimya umuriro hari ibintu bitatu bagomba kwitaho iyo habayeho inkongi birimo ikirimo gushya, ubushyuhe n’umwuka.
Polisi yababwiye ko mu gikoni imbabura na Gaz bitagomba kwegerana.
Polisi kandi yavuze ko bakwiriye kwirinda gucomeka telefoni n’ibindi bikoresho ahari gaz.
Umupolisi agaragaza uko bazimya inkongi bapfuka umuriro hakoreshejwe ikiringiti gitose cyangwa umufuniko ku isafuriya iteretse ku mashyiga yatwitswe na Gaz.
Abikorera babwiwe ko kizimyamoto bafite zitarimo amazi ahagije ku buryo zabasha kuzimya inkongi iri mu magorofa yo hejuru.
Mukashema Immaculée avuga ko mbere y’uko ahabwa ubumenyi bwo kuzimya inkongi, yumvaga gukizwa n’amaguru ari byo agomba gukora hadutse umuriro.
Ati: “Namenye ko gutandukanya umuriro w’icyaka, ubushyuhe n’umwuka aribyo nkwiriye gukora mu gihe habayeho inkongi y’umuriro.”
Ikiringiti gitose kizengurutswa kuisafuriya irimo umuriro
Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Muhanga, Nyirishema Félix avuga ko bashimira Polisi kuba yaje kwigisha abikorera uburyo bwo kuzimya inkongi, akavuga ko batewe impungenge no kumva inkongi yibasiye isoko rya Musanze rikaba ryaratikiriyemo ibikoresho n’ibicuruzwa byinshi by’abikorera.
Ati: “Inkongi y’umuriro iza itunguranye iramutse ibaye ni byiza kumenya kuyirinda.”
Nyirishema avuga ko ibyo Polisi yasabye ko abikorera bakosora bagiye gukorana inama n’abo bireba kugira ngo buri wese abwirwe ibyo akwiriye kwitaho.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric avuga ko buri mucuruzi akwiriye kuba afite kizimyamoto ntoya ku nyubako akoreramo.
Ati: “Umuntu wese ucuruza turamusaba kugira kizimyamoto, kandi mu igenzura tuzajya dukora no gusuzuma ibyo bikoresho bizaba birimo.”
Ishami rya Polisi rishinzwe gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro n’inzego z’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bagiriye inama abacuruzi yo kugura ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi y’umuriro yoroheje, kuko irenzeho hitabazwa Polisi.
Umupilisi yerekana uko bazimya inkongi yoroheje Abikorera basabwe kugira kizimyamwoto ntoya n’ibikoresho bijyana na zo
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
Follow the story
About this article
- Length
- 318 words · 2 min read
- Published
- October 20, 2026
- Byline
- Ange Eric Hatangimana
- Source
- Umuseke