Amerika igiye kwihutisha gucukura amabuye y’agaciro muri Congo
Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Repubulika ya Demokarasi ya Congo byiyemeje kwihutisha no gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n’ishoramari, by’umwihariko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ibi byatangajwe na Amerika mu itangazo yasohoye nyuma y’inama yahuje abahagarariye ibyo bihugu ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, i Paris mu Bufaransa, baganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye asanzwe hagati yabyo.
Uretse ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Amerika yagaragaje ko ishaka no kongera ishoramari muri RDC mu nzego zirimo ingufu n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu.
Aya masezerano yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi mu mpera za 2025, mu gihe Perezida Félix Tshisekedi yashakaga ko Amerika igira uruhare rukomeye mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.
Mu burasirazuba bw’iki gihugu hakomeje imirwano ihanganishije ingabo za Leta n’umutwe wa AFC/M23, uherutse guhindura izina ukitwa FRN, umaze kwigarurira ibice bitandukanye byo mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Guverinoma ya RDC n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye bashinja u Rwanda gufasha uwo mutwe, ibirego u Rwanda ruhakana. Ruvuga ko ingamba rwafashe zigamije kurinda umutekano warwo.
Nubwo Amerika yatangaje ko ishaka kwihutisha ubufatanye n’ishoramari muri RDC, itangazo ryayo ntiryagaragaje amafaranga imaze gushora muri icyo gihugu, ingano y’ayo iteganya gushora mu gihe kiri imbere cyangwa igihe imishinga itandukanye izatangirira.
Ntiryanasobanuye kandi uturere ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro bizibandaho.
Amasezerano yashyizweho umukono tariki ya 4 Ukuboza 2025, yemerera abashoramari b’Abanyamerika kugenzura ibirombe byinshi by’amabuye y’agaciro muri RDC kugira ngo Amerika na yo izafashe iki gihugu kubaka inzego z’umutekano zacyo.
Ni amabuye y’agaciro akenewe cyane ku isoko mpuzamahanga, arimo cobalt, umuringa, lithium na germanium, akoreshwa mu nganda zitandukanye zirimo iz’ikoranabuhanga n’ingufu.
Nk’uko bigaragara muri iryo tangazo, impande zombi zemeje ko amahoro n’umutekano ari byo bizatuma ayo masezerano agera ku ntego yayo yo guteza imbere RDC n’abaturage bayo mu buryo burambye.
Perezida Donald Trump yigeze gutangaza ko yahagaritse intambara yo muri RDC, bityo ko yiteguye kujya gucukura amabuye Tshisekedi yamwijeje, hagati muri Mutarama 2026 Leta ya RDC yohereje i Washington D.C urutonde rw’ibirombe abashoramari b’Abanyamerika bazagenzura.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 326 words · 2 min read
- Published
- November 7, 2026
- Byline
- NDEKEZI Johnson
- Source
- Umuseke