Umwana yasize ubuzima mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cyafunzwe
AI summary
Ruhango: Umwana witwa Irafasha alias Mahungu w’imyaka 15 y’amavuko, yagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro ahasiga ubuzima.
Urupfu rwa Irafasha alias Mahungu rwabereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Mutara Umurenge wa Mwendo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko iyo nkuru ari ukuri kandi ko Irafasha yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu birombe bifunze, ahageze agwirwa n’ikirombe ahita apfa.
Ati: “Yego nibyo Polisi yamenye ko hari umwana wagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ikirombe kiramugwira.”
CIP Hassan avuga ko iyi nkuru bayimenye ku bufatanye n’abaturage bihutira kujyayo basanga Irafasha yarangije gupfa.
Polisi iributsa abafite imyitwarire mibi nk’iyi kuyicikaho, bagakora ibyo amategeko yemera bakamenya ko unyuranije n’ibyo amategeko ateganya ahanwa.
Yongeyeho ati: “Polisi iraburira abaturage kwirinda ibikorwa bishyira Ubuzima bwabo mu kaga harimo no gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe kubireka.”
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango
Follow the story
About this article
- Length
- 147 words · 1 min read
- Published
- September 25, 2026
- Byline
- Elisée MUHIZI
- Source
- Umuseke