IBUKA yashimye icyemezo cy’u Bwongereza cyo kuburanisha Dr Bajinya
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, watangaje ko wanyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’ubushinjacyaha bw’u Bwongereza bwo kuburanisha Dr Vincent Brown, wahoze witwa Dr Vincent Bajinya uregwa byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Buvuga ko Dr Vincent Brown azitaba Urukiko rwa Westminster ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026.
Bwasobanuye ko uyu wahoze witwa Dr Vincent Bajinya aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, birimo icyaha kijyanye no kugira uruhare muri Jenoside n’ibyaha bitandatu bijyanye no kugira uruhare mu bwicanyi bufatwa nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philibert, yagarutse ku ruhare rwa Dr. Vincent Bajinya muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima intambwe yatewe ndetse avuga ko n’abandi bakekwaho uruhare muri Jenoside bazafatwa .
Ati “Ikigaragara nubwo byatinze kugira ngo afatwe,ariko bigaragara ko hari ikintu cy’ubushake mu nzego z’ubutabera z’u Bwongereza ndetse n’u Rwanda.Kuko igihe cyose yakurikiranywe,hagenda hakurikizwa inzira z’ubutabera,kuza kuburanishwa mu Rwanda,ibyo ngibyo bikazakurangira hafashwe icyemezo cyo kuburanira mu Bwongereza,ariko inzira zigakomeza.Bivuga ko n’abandi bose bararye bari menge.”
Bajinya ni umwe mu Banyarwanda batanu baba mu Bwongereza bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare bashinjwa kugira muri Jenoside.
Abo bandi ni Emmanuel Nteziryayo wahoze ayobora Komini Mudasomwa, Charles Munyaneza wayoboraga Kinyamakara, Célestin Ugirashebuja wayoboraga Kigoma na Célestin Mutabaruka yari umuyobozi wa Projet Crête Zaïre-Nil muri Gikongoro.
Dr. Bajinya ashinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, biteganywa n’ingingo ya 52 y’Itegeko rigenga Urukiko Mpanabyaha Mpuzahamahanga (ICC) ryo mu 2001.
Urukiko rwa Westminster kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026 bwatangiye kuburanisha Bajinya
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 254 words · 1 min read
- Published
- September 22, 2026
- Byline
- TUYISHIMIRE RAYMOND
- Source
- Umuseke