Santha yasobanuye imvano y’amashusho y’indirimbo “Wazunga”
Umuhanzikazi Nshuti Delice uzwi nka Santha mu muziki, yasobanuye impamvu yahisemo umukinnyi wa filime Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Wazunga’, avuga ko ari umuntu ushoboye kugaragaza amarangamutima y’urukundo yashakaga kugeza ku bakunzi b’umuziki.
Santha yavuze ko igihe yatekerezaga kuri aya mashusho atashakaga gusa kubona amashusho meza, ahubwo yashakaga ko agira inkuru n’ubutumwa bukora ku mitima y’abayareba.
Yavuze ko Ricky Ozil ari we wabonyeho ubushobozi bwo kugeza ku bantu amarangamutima yifuzaga kugaragaza muri iyi ndirimbo.
Yagize ati: “Nashakaga umuntu ushobora gutuma abantu bareba amashusho bumva urukundo, n’imbaraga zo kwifuza kugumana n’uwo ukunda kandi Ozil ni umuhanga muri byo.”
Santha yavuze ko muri iyi ndirimbo yashakaga guha ijambo abantu bigeze gukunda by’ukuri, ku buryo bazumva ko amarangamutima banyuzemo asobanukiwe.
Ati: “Nkora iyi ndirimbo nifuzaga ko umuntu wese uzayumva yarigeze gukunda byimazeyo azamenya ko hari abandi basobanukiwe amarangamutima ye.”
Ku bijyanye n’inkomoko y’igitekerezo cyo gukora ‘Wazunga’, uyu muhanzikazi yavuze ko cyaturutse ku marangamutima y’urukundo nyarwo, cyane cyane ubushake bwo kugumana n’umuntu ukunda nubwo mwahura n’ibibazo bitandukanye.
Ati: “Igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyavuye ku marangamutima y’urukundo nyarwo. Nashakaga kugaragaza uko umuntu ashobora gukunda undi byimazeyo, ku buryo nubwo mu rukundo habamo ibihe bigoye, umutima we uba utiteguye kumurekura.”
Nubwo muri ‘Wazunga’ hagaragaramo ubutumwa bwo kwitangira uwo ukunda, Santha anagaragaza ko urukundo rudakwiye kubura kubahana, ko kugumana bigomba kuba amahitamo y’impande zombi ndetse ko hari igihe kurekura biba ngombwa.
‘Wazunga’ ni indirimbo ya gatatu Santha ashyize hanze nyuma ya ‘Ishimwe’ na ‘Akanyamuneza’. Akomeje urugendo rwo kwagura ibikorwa bye bya muzika no kumenyekanisha izina rye mu bakunzi b’umuziki.
Reba indirimbo Wazunga ya Santha
**
UMUSEKE.RW**
Follow the story
About this article
- Length
- 262 words · 1 min read
- Published
- November 6, 2026
- Byline
- NDEKEZI Johnson
- Source
- Umuseke