RIB yasabye ubufatanye mpuzamahanga mu kurwanya uburiganya bukorerwa kuri internet
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Pacifique Kabanda, yagaragaje ko ibyaha by’ uburiganya bukorerwa kuri ‘internet’ ndetse n’icuruzwa ry’abantu bifitanye isano ko bityo hakwiriye ubufatanye mpuzamahanga ndetse n’iperereza rihuriweho mu rwego rwo guhangana n’ibyo byaha. Yabigarutseho mu Nama Mpuzamahanga ku kurwanya ubwambuzi bukorerwa kuri internet yabereye i Phnom Penh, mu Bwami bwa Cambodia hagati […]
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Pacifique Kabanda, yagaragaje ko ibyaha by’ uburiganya bukorerwa kuri ‘internet’ ndetse n’icuruzwa ry’abantu bifitanye isano ko bityo hakwiriye ubufatanye mpuzamahanga ndetse n’iperereza rihuriweho mu rwego rwo guhangana n’ibyo byaha.
Yabigarutseho mu Nama Mpuzamahanga ku kurwanya ubwambuzi bukorerwa kuri internet yabereye i Phnom Penh, mu Bwami bwa Cambodia hagati ya tariki 23 na 24 Nzeri 2026, yabaye ku nsanganyamatsiko igira iti “ Dufatanye mu guca uruherekane bw’ubwambuzi bukorerwa kuri internet”.
Iyi nama yahuje abahagarariye za Guverinoma z’ibihugu birimo Australia, Brazil, Cambodia, u Bushinwa, u Bufaransa, u Buhinde, Indonesia, u Buyapani, Koreya y’Epfo, Laos, Malaysia, Myanmar, Nigeria, Pakistan, Philippines, u Rwanda, Singapore, Timor-Leste, Uganda, Vietnam n’u Bwongereza, ndetse n’abahagarariye Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Kurwanya Ibiyobyabwenge n’Ibyaha (UNODC) ndetse na Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL).
Abitabiriye iyo nama bunguranye ibitekerezo ku ngamba zo kurwanya uburiganya bukorerwa kuri murandasi, gusangira amakuru no kunoza ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’imiyoboro y’abagizi ba nabi ibukora.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Pacifique Kabanda, yashimye Cambodia yakiriye iyi nama, avuga ko bigaragaza ubufatanye mu kurwanya icuruzwa ry’abantu.
Yagaragaje ko ubwambuzi bukorerwa kuri internet n’icuruzwa ry’abantu ari ibyaha bifitanye isano, ko bityo hakenewe ko ubufatanye mpuzamahanga bwongerwamo imbaraga, amakuru akajya asangizwa ibihugu birebwa n’ikibazo ndetse hakabaho iperereza rihuriweho n’ibihugu mu rwego rwo gusenya udutsiko tw’abagizi ba nabi no kurinda abagirwaho ingaruka n’ibi byaha.
Abitabiriye iyo nama bunguranye ibitekerezo ku ngamba zo kurwanya uburiganya bukorerwa kuri murandasi
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 233 words · 1 min read
- Published
- September 25, 2026
- Byline
- MUGIRANEZA THIERRY
- Source
- Umuseke