Joy-Lance yahize gusubiza u Rwanda mu Gikombe cya Afurika
Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi na Sabah FK yo muri Azerbaijan, Joy-Lance Mickels, yatangaje ko arajwe inshinga no gusubiza u Rwanda mu Gikombe cya Afurika ruherukamo mu 2004. Uyu rutahizamu wamaze kugera mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu, yabitangaje ubwo yari akigera i Kigali aje gufatanya na bagenzi be kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya […]
AI summary
Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi na Sabah FK yo muri Azerbaijan, Joy-Lance Mickels, yatangaje ko arajwe inshinga no gusubiza u Rwanda mu Gikombe cya Afurika ruherukamo mu 2004.
Uyu rutahizamu wamaze kugera mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu, yabitangaje ubwo yari akigera i Kigali aje gufatanya na bagenzi be kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027.
Joy-Lance Mickels yagize ati “Ndi hano ngo mfashe u Rwanda gusubira mu Gikombe cya Afurika.”
Uyu rutahizamu wa Sabah FK, yatangiye gukinira Amavubi mu irushanwa mpuzamahanga rya FIFA Series riherutse kubera mu Rwanda ndetse rikarangira u Rwanda rwegukanye Igikombe.
Yazanye n’umuvandimwe we, Joy-Slayd Mickels ukina muri Karvan IK mu Gihugu cy’u Budage.
Joy-Lance Mickels yahize kujyana u Rwanda mu Gikombe cya Afurika Yakoranye imyitozo ya mbere na bagenzi be
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 127 words · 1 min read
- Published
- September 22, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke