Iran yangije indege za Amerika zirenga 80
Indege 81 z’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze kwangirika cyangwa zirasenywa mu ntambara iki Gihugu gihanganyemo na Iran.
Ni ibikubiye muri raporo y’Ikigo cy’Ubushakashatsi cya Kongere ya Amerika (CRS), ivuga ko kuva Amerika yatangiza ibitero kuri Iran muri Gashyantare 2026, imaze gutakaza indege z’intambara 81.
Izi ndege zirimo izisanzwe zikoreshwa mu kugaba ibitero no kurasa ibisasu, kajugujugu ndetse n’indege zitagira abapilote (drones).
Drones zo mu bwoko bwa ‘MQ-9 Reaper’, zikoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo ubutasi, gukurikirana ibikorwa bya gisirikare, gutanga ubufasha mu mirwano ndetse no gushakisha no gutabara abasirikare, zigize kimwe cya kabiri cy’indege za Amerika zangirikiye mu ntambara na Iran.
Izindi ndege zangiritse zirimo zimwe mu ndege z’ingenzi kandi zihenze cyane z’Igisirikare cya Amerika, zirimo ‘F-35A’, ‘F-15’ n’indege ya ‘E-3 Sentry’.
Indege ya ‘E-3 Sentry’ ibarirwa agaciro gashobora kugera kuri miliyoni 500 z’Amadolari ya Amerika. Ni indege nini ifite radar hejuru yayo, ikoreshwa mu gukurikirana ibibera mu kirere no gufasha mu kugenzura ibikorwa by’izindi ndege zaba zirimo mu bikorwa bya gisirikare.
Ikigo cy’Ubushakashatsi cya Kongere ya Amerika kivuga ko agaciro k’indege 81 zangiritse kari hagati ya miliyari 1.9 na miliyari 3.3 z’Amadolari ya Amerika.
Iyi raporo ivuga ko hari zimwe muri izo ndege zishobora gusanwa zigakomeza gukoreshwa, mu gihe izindi zangiritse burundu.
Amakuru CNN yatangaje avuga ko ikiguzi cy’intambara Amerika yagabye kuri Iran kimaze kugera nibura kuri miliyari 45 z’Amadolari ya Amerika kuva muri Gashyantare 2026, hatabariwemo ibyangiritse ku bikorwa remezo by’ibirindiro by’ingabo za Amerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 246 words · 1 min read
- Published
- October 8, 2026
- Byline
- MUGIRANEZA THIERRY
- Source
- Umuseke