Uwimana Abdoul yahawe akazi muri Rayon Sports y’Abagore
Nyuma yo gukinira imyaka myinshi Rayon Sports n’ikipe y’Igihugu [Amavubi], Uwimana Abdoul uzwi nka ‘Gakara’, yagizwe umutoza wungirije muri Rayon Sports Women Football Club. Ni inkuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo ku wa kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026. Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, yemeza ko Gakara yahawe amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa. Uwimana yabisikanye na Rudasingwa […]
Nyuma yo gukinira imyaka myinshi Rayon Sports n’ikipe y’Igihugu [Amavubi], Uwimana Abdoul uzwi nka ‘Gakara’, yagizwe umutoza wungirije muri Rayon Sports Women Football Club.
Ni inkuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo ku wa kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026. Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, yemeza ko Gakara yahawe amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa.
Uwimana yabisikanye na Rudasingwa Fleury uherutse kugirwa umutoza wa Kigali WFC. Yinjiranye kandi na Kabarisa Calliope nk’umutoza w’abanyezamu nawe wasimbuye Fidèle wagiye muri Kigali WFC.
Abdoul ni umunyabigwi wa Rayon Sports nyuma yo kuyikinira ahereye mu bato kugeza mu kipe nkuru. Yayizamukiyemo ahita ajya muri Kiyovu Sports yakiniye imyaka ibiri.
Yahavuye ajya mu yitwaga Volcanique FC yari iyo mu Karere ka Musanze, ayikinira imikino ibanza ya Shampiyona maze aba-Rayons bahita bamugarura mu rugo.
Gakara yasubiye muri Murera, ayikinira imyaka myinshi ndetse ayubakiramo izina nk’uwari uwari umukinnyi muto ariko wari ufite ubuhanga budasanzwe ku mwanya yakinagaho wo ku ruhande rw’iburyo mu gice cy’ubusatirizi.
Uwimana asanzwe ari umutoza ufite licence C-CAF. Yari yungirije muri La Jeunesse FC nyuma yo kuyijyamo avuye muri Alpha FC. Yatoje kandi Motard FC nk’umutoza mukuru, ayimaramo umwaka umwe.
Gakara yagarutse mu rugo
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 187 words · 1 min read
- Published
- October 14, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke