Inzobere z’Abaganga zo mu Bwongereza ziri mu Rwanda zavuye ababyeyi bari barabuze urubyaro
*Inzobere z’abaganga bava mu Bwongereza zaje mu Rwanda kuvura indwara zitandukanye aho zavuye ababyeyi barindwi bari barabuze urubyaro gutwita. *
Izi nzobere ziri kuvura abaturage ku buntu ndwara zitandukanye zirimo indwara zifata ubwonko,urutirigongo,ubugumba n’izindi.
Ni igikorwa cyakoze mu Bitaro bya CHUK no mu yandi mavuriro atandukanye yo mu Rwanda, gikorwa n’Umuryango Rwanda Legacy of Hope ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.
Mukamana Soline yari afite ikibazo cy’amagufa yabusanye mu mugongo.
Ati “Ntabwo nabashaga kuba navuga neza ariko ubu ndumva hari icyagabanyutse.Nari narihebye nta kizere mfite cy’ubuzima.Aho najyaga kwivuza uburwayi barabuburaga ariko baza kumbwira ko hari inzobere zizaza, bampa igihe nzazira. Ndashimana leta cyane .”
Byukusenye Sifa wo mu karere ka Gicumbi waje kwivuza ikibyimba cyo mu mutwe nawe ati “ Baje kumbwira ko ikibyimba cyange ari kinini kitabagwa n’abari mu Rwanda, kigomba kubagwa n’abaganga bavuye hanze bavuye hanze.Ejo rero bakaba barankoreye. Nari maze igihe narihebye.”
Akonmeza ati “Ubu ndumva ntekanye, baje kumbaga bacishije mu mazuru,niho bakoreye ntabwo babaze mu mutwe.Ubu ndumva nakize,ejo bansezerera.”
Umuyobozi wa Rwanda-Legacy of Hope, Rev. Osee Ntavuka,avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima , abaganga b’inzobere bavuye indwara zitandukanye byasabaga ko zijya kuvurirwa hanze.
Ati”Tumaze amezi atatu turi mu Rwanda ndetse turacyakomeje kuko tuzageza mu kwezi kwa Gatatu tuvura.Hari abanda baganga bagiye bo kubaga no kwigisha kanseri y’amara.Nabo ntabwo turabagira mu Rwanda ariko hari abari kubyiga bazakorana nabo.Tuzarangizanya n’ikipe izava mu Budage.Dufite kandi abaganga bavura indwara zihariye bava mu bihugu 12. Ubu hari abaganga bazaza kubaga no gutoza abanganga bacu.”
Rev Ntavuka avuga ko abaganga b’inzobere bafashije ababyeyi babuze urubyaro .
Ati “Twari mu Bitaro bya Karongi tuvura ababyeyeyi batabyara.Abo baganga bamaze imyaka itanu baza, ubu hari abadamu barindwi bari bamaze imyaka 16 batabyara.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri CHUK, Tuyisenge Lisine, yavuze ko aya ari amahirwe akomeye kuba inzobere zo mu Bwongereza ziza muri CHUK kuko bafasha no kungura ubumenyi abaganga.
Yagize ati ”Inzobere zo mu Rwanda ntabwo turaba benshi cyane ,uko tugenda twiyubaka,tugira n’inshuti zigenda zidufasha .Turi ibitaro byigisha, bituma n’abaganga bacu biga,bigatuma n’abarwayi bari kujya kwiviuriza hanze bavurirwa mu Rwanda.”
Umuryango Rwanda Legacy of Hope uvuga ko kuva mu 2012 batangira ibi bikorwa hmaze kuvurwa abarwayi basaga 9200 bo mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ni mu gihe ubu ibikoresho bazanye gukoresha ndetse no guhuguriraho abaganga bo mu bice bitandukanye bazajya bifashisha mu gutanga ubuvuzi bifite agaciro kangana na miliyoni 80 Frw.
Inzobere z’Abaganga zo mu Bwongereza zavuye ababyeyi bari barabuze urubyaro Inzobere z’abaganga ziva mu Bwongereza ziri kuvura abanyarwanda ku buntu
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri CHUK, Tuyisenge Lisine Umuyobozi wa Rwanda-Legacy of Hope, Rev. Osee Ntavuka.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 424 words · 2 min read
- Published
- October 9, 2026
- Byline
- TUYISHIMIRE RAYMOND
- Source
- Umuseke